Ikipe ya Gasogi United FC yagiranye imikoranire n’ikigo cy’ishoramari cya Jayrutty Investment cyo muri Tanzania, kizayiha miliyoni 1$ [arenga miliyari 1.4 Frw] n’imyambaro mu gihe cy’imyaka itanu.
Ku wa 22 Mutarama 2026, ni bwo ku biro bya Gasogi United FC hakiriwe itsinda riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Jayrutty Investment, Joseph Rwegasira.
Rwegasira yavuze ko uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari, biri mu byatumye batera intambwe yo kwinjira mu mupira w’amaguru bahereye mu makipe afite abakunzi benshi.
Ati “Ntabwo twabeshya uburyo politiki y’u Rwanda yubatswe na Perezida Paul Kagame, ntawe bitakururira kurushoramo imari, kandi umupira w’amaguru mu Rwanda ni hamwe mu hakenewemo abashoramari.”
“Uwo murongo rero twawubonye no muri Gasogi United FC, twemeranya ko tuzajya tuyiha ibikoresho byose bikenerwa ku bakinnyi ndetse n’ibindi byose biyifasha kubaho, hakaba na miliyari 1$ izifashisha mu bikorwa byayo.”
Aya masezerano azamara imyaka itanu ahereye mu mwaka w’imikino wa 2026/27, yitezweho guhindura isura ya Gasogi United nk’uko byagaragajwe na Perezida wayo, Kakoza Nkuriza Charles.
Ati “Ndababwiza ukuri ko nta kipe imera neza ikennye, kubona amafaranga bizadufasha no gukomera. Mbivuze nkomeje mu myaka itanu amasezerano azamara tuzaba turi ikipe ikina CAF Champions League.”
“Imyenda n’ibindi bikoresho byose bazaduha kugeza ku nkweto n’imyenda y’imbere by’abakinnyi biri ku rwego utasanga ahandi. Abafana bacu na bo ntibazasigara kuko imyambaro bazajya bayibona ari benshi kuko dushoboye kuyicuruza.”
Jayrutty Investment ifite gahunda yo gufugura iduka ry’imyenda n’ibikoresho bya siporo mu Rwanda, irateganya gukorana n’andi makipe nka Kiyovu Sports, mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru w’u Rwanda.
Iyi kipe ikorana na Simba SC yo muri Tanzania, isanze Gasogi United FC y’amanota 22 ku mwanya wa 10, iri kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, aho izahera kuri APR FC, ku wa 4 Gashyantare 2026.
Perezida wa Gasogi United, KNC n'Umuyobozi Mukuru wa Jayrutty Investments, Joseph Rwegasira bafite intego zo kugeza imyambaro y'ikipe kuri bose
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yavuze ko mu myaka itanu Gasogi United FC izaba ikina CAF Champions League
Gasogi United yabonye umufatanyabikorwa mushya uzayiha miliyoni 1$
Joseph Rwegasira yavuze ko uburyo Politiki y'u Rwanda yubatse ari byo byatumye bahitamo gushora imari mu Rwanda.
GASOGI UNITED