Ni umukino w'umunsi wa 29 wa BK Pro League, Mukura Victory Sports yari yakiriye Rutsiro Fc iri mu makipe ya nyuma arwana no kumanuka mu kiciro cya kabiri. 


Uyu mukino wabareye kuri Stade ya Kamena aho warangiye Rutsiro Fc insinze Mukura ibitego 2-1. 

”Ž

”ŽIkipe ya Mukura yatangiye isatira cyane Rutsiro FC ,

”Ž

”Žku munota wa 8' ikipe ya Mukura yabonye uburyo bwo gutsinda igitego cya mbere ku ishoti riremereye ryatewe na Niyonizeye Fred ariko Mutijima Gilbert awushyira muri koroneri .

”Ž

”ŽKu munota wa 12' Rutsiro yabonye umupira w'umuterekano hafi y'urubuga rw'amahina ariko Sunzu Bonheur awutera hejuru.

”Ž

”ŽKu munota wa 15' Sunzu Bonheur yisanze ari wenyine imbere y'izamu ariko ananirwa kunyeganyeza Incundura.

”Ž

”ŽRutsiro yabonye koroneri yayo ya mbere ku munota wa 17' ariko Kapiteni Mumbere Mbusa Jeremie awutera mu maboko ya Nicolas Sebwato.

”Ž

”ŽHagati y'umunota wa 20'-30' umupira wakinirwaga hagati mu kibuga, nta buryo budasanzwe bwabonetse.

”Ž

”ŽKu munota wa 31' Elie Tatu yazamukanye umupira, agerageje gutungura umuzamu Nzana Ebini umupira ujya hanze.

”Ž

”ŽKu munota wa 33' ikipe ya Rutsiro yazamukanye umupira, Sunzu Bonheur awuhaye Mumbere Jonas, umupira awutera hanze.

”Ž

”ŽIkipe ya Mukura yabonye koroneri ya kabiri ku munota wa 36' Niyonizeye Fred ayiteye, ba myugariro ba Rutsiro bawukuraho neza.

”Ž

”ŽIkipe ya Rutsiro yabonye umupira w'umuterekano hafi y'urubuga rw'amahina ku munota wa 43' umupira watewe na Biramahire Gad ariko umupira uca hejuru y'izamu.

”Ž

”ŽIminota 45' yarangiye ari 0-0, umusifuzi wa Kane yongeraho iminota 2 y'inyongera 

”Ž.

”ŽKu munota wa 45+1' ikipe ya Rutsiro yabonye Penaliti , ku Ikosa Mbonyamahoro Serieux yakoreye Sunzu Bonheur, Serieux yahise yerekwa ikarita y'umuhondo, Nizeyimana Jean Claude ayiteye Nicolas Sebwato ayikuramo.


”Ž”ŽIgice cya mbere cyarangiye ari 0-0

”Ž

”ŽBakiva kuruhuka, ku munota wa 47, Mbonyamahoro Serieux yazamukanye umupira atera ishoti riremereye ariko umuzamu wa Rutsiro awushyira muri Koroneri n'ubwo itagize icyo itanga.

”Ž

”ŽIkipe ya Mukura yatangiye igice cya kabiri isatira cyane Rutsiro, cyane cyane bigizwemo uruhare na Elie Tatu, Mutsinzi Patrick na Niyonizeye Fred. 

”Ž

”ŽIkipe ya Rutsiro yafunguye amazamu ku munota wa 51' igitego cyatsinzwe na Mumbere Malikidogo Jonas.

”Ž

”ŽRutsiro FC yahise ikora impinduka kumunota wa 52' yinjizamo Maniraho Destin na Arigo Obus, ikuramo Sunzu Bonheur na Nizeyimana Jean Claude.

”Ž

”ŽMukura yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 54' igitego cyatsinzwe na Joseph Sackey.

”Ž

”ŽKu munota wa 56' Elie Tatu yazamukanye umupira acenga ba myugariro ba Rutsiro ariko umupira awutera hanze.

”Ž

”ŽMukura yakoze impinduka, Samuel Pimpong na Nisingizwe Christian basimbuye Jordan Dimbumba na Elie Tatu, hari kumunota wa 58'

”Ž

”ŽAmakipe yombi yakomeje gusatirana gusa habura itsinda igitego cya kabiri. 

”Ž

”ŽKu munota wa 73' Mukura yakoze impinduka, Samson Ayilala asimbura Mutsinzi Patrick.

”Ž

”ŽKu munota wa 76' Mumbere Malikidogo Jonas yateye umupira atunguye umuzamu Sebwato ariko umupira awukuramo.

”Ž

”ŽKu munota wa 79' ikipe ya Rutsiro yahawe Penaliti ,Nyuma y'uko Maniraho Destin azamukanye umupira, umusifuzi wo kuruhande akavugako Mbonyamahoro Serieux yamukoreye ikosa, Serieux yahise yerekwa ikarita ya kabiri y'umuhondo asohoka mu kibuga.

”Ž

Mbere y'uko Rutsiro itera Penaliti , umukino wamaze iminota itari mike wahagaze Kuko abakinnyi n'abatoza ba Mukura batumvikanaga n'ibyemezo by'abasifuzi.

”Ž

”ŽPenaliti byageze aho iraterwa maze iterwa na Arigo Obus maze umupira uruhukira murucundura, Rutsiro Iba ibonye igitego cya kabiri.

”Ž

”ŽIminota 90' yarangiye ari 2 bya Rutsiro kuri 1 cya Mukura, maze umusifuzi wa Kane yongeraho iminota 5' y'inyongera.

”Ž

”ŽUmukino warangiye ari ibitego 2 bya Rutsiro kuri 1 cya Mukura.

”Ž