Police FC yaguze Umurundi Nshimirimana Ismaël uzwi nka Pitchou utari ufite ikipe, Rudasingwa Prince na Isaac Ezeh bakinaga muri AS Kigali na Udahemuka Jean de Dieu wakinaga muri Gasogi United bari mu bamaze iminsi bitwara neza muri shampiyona.
Police FC yatangiye impinduka zikomeye mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Amakuru yemeza ko Nshimirimana Ismaël ukina hagati mu kibuga yaguzwe Amadolari ibihumbi 10 (asaga miliyoni 14 Frw), mu gihe Rudasingwa na Ezeh bombi baguze miliyoni 40 Frw.
Iyi kipe yanamaze gutandukana na Eric Ssenjobe, mu gihe ishobora no gusezera abandi bakinnyi barimo Ndizeye Samuel na Mugisha Didier.
Police FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, ikaba izatangira imikino yo kwishyura ihura na AS Kigali ku itariki ya 8 Gashyantare 2026.



POLICE FC