Ikipe ya Bugesera FC yanganyije na APR FC ibitego bibiri kuri bibiri mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Ni umukino wabereye kuri sitade y’akarere ka Bugesera. Kubera impamvu zitayiturutseho, ikipe ya Bugesera FC yatinze kugera ku kibuga ndetse bituma umukino utinda gutangira ku isaha yagenwe kuko watangiye Saa 15:30.
Umukino ugitangira, APR FC ntabwo byayigoye kuko yahise ifungura amazamu ku munota wa 4, ku gitego cyatsinzwe na Mamadou Sy wari uhawe umupira na Aouttara Sheick.

Bidatinze ku munota wa 21, Bugesera FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Umar Abba.

Igice cya mbere cyenda kurangira, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Aouttara Sheick. Igice cya mbere cyarangiye APR FC iri imbere ndetse iri gukina neza byatangaga amahirwe yo kwegukana umukino.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yakorewe nk’ibyo nayo yari yakoze mu gice cya mbere, itsindwa igitego ku munota wa 48 cyatsinzwe na Byishimo Valua wanabaye umukinnyi w’umukino.
Amakipe yakomeje gushaka igitego cy’itandukaniro ndetse akora impinduka zitandukanye ariko impinduka ntizagira icyo zitanga, umukino urangira ari ibitego 2-2.
Ikipe ya APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Bugesera FC iraye ku mwanya wa 12 n’amanota 21.
Umukino ukurikira ikipe ya APR FC izasura Al Hilal kuri sitade Amahoro ku wa 2 tariki 10 Werurwe, mu gihe Bugesera FC tariki 14 Gashyantare izakira Gicumbi FC.
.jpeg)

.jpeg)
.jpeg)

BUGESERA FC