Al Hilal SC ikina Rwanda Premier League yatsindiye FC Saint-Éloi Lupopo I Kigali ikatisha itike ya ¼ cya CAF Champions league ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Al Hilal SC iyoboye urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda yasabwaga kunganya gusa ngo ikatishe itike ya ¼ aho yahanganaga na FC Saint-Éloi Lupopo itari ifite umutoza wayo mukuru Guy Bukasa n’abakinnyi barindwi.
ku munota wa 27, Al Hilal SC yazamukanye umupira neza ku ruhande rw’iburyo rw’Umunye-Congo, Steven Ebuela yihuta atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere rukumbi cyatanze intsinzi.
Junior Marc Anthiapy Mendy ukina hagati ha FC Saint-Éloi Lupopo yakoze ikosa rya kabiri ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita yerekwa umutuku, asohoka mu kibuga ku munota wa 44.
Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal SC yatsinze FC Saint-Éloi Lupopo igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 67, Al Hilal yakoze impinduka zongera imbaraga, Steven Ebuela, Mohamed Yagub Yousif na Walieldin Safour basimbuwe na Kamaradini Mamudu, El Hadj Kane na Sunday Damilare.
Muri iyi minota, FC Saint-Éloi Lupopo yakinaga neza ku munota wa 75, Salaheldin Adil Ahmed wa Al Hilal yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo zibyara umutuku asohorwa mu kibuga. Amakipe yombi yakinnye iminota 15 ya nyuma ari abakinnyi 10.
Umukino warangiye Al Hilal SC yatsinze FC Saint-Éloi Lupopo igitego 1-0 ikomeza muri 1/4 cya CAF Champions League, icyiciro yagarukiyemo umwaka ushize.
Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 11 ikurikiwe na Mamelodi Sundowns ifite icyenda, MC Alger ya gatatu ifite atandatu, mu gihe FC Saint-Éloi Lupopo yasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.