Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
APR FC yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino uryoheye ijisho

APR FC yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino uryoheye ijisho

Ikipe ya APR FC yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona wabereye muri sitade Amahoro. 


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2026 shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa 20 aho umukino w’umunsi, ikipe ya APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports.


Ni umukino wari witezwe na benshi kuko umukino ubanza w’aya makipe wari warangiye anganyije ubusa ku busa.


APR FC yari yakoze impinduka aho Ruboneka Jean Bosco yabanje hanze, ndetse Yunussu Nshimiyimana niwe wari Kapiteni wa APR FC.


Umukino watangiye amakipe yombi asatirana ndese ku munota wa 3 gusa Rene UWINEZA ukinira Kiyovu Sports yateye umupira ukomeye mu izamu ariko Adolhe Hakizimana awukuramo neza. 


Akipe yakomeje gukina acungana ndetse birangira igice cya mbere gishojwe amakipe yombi anganya ubusa ku busa.





Mu gice cya kabiri kigitangira, Haringingo utoza Kiyovu yahise akora impinduka, akuramo Moussa Keita hinjiramo Fidali Uwiyaremye. Ku munota wa 65, Kiyovu Sports yakoze inzindi mpinduka BAYO Cherif ava mu kibuga, hajyamo Mugisha Rama JOSEPH. 


APR FC nayo yakoze impinduka aho ku munota wa 66 yakuyemo Kiwanuka na William Togui Mel hajyamo Mugisha Gilbert na Denis Omedi.


Kuri buri ruhande ikipe yashakaga gufungura amazamu ariko bikomeza kuba iby’ubusa igitego kirabura kuri buri kipe. 


Ku munota wa 72 APR FC yongeye ikora impinduka, Memel Dao ava mukibuga hinjira Ruboneka Jean Bosco 


Ku munota wa 81, Kiyovu Sports yabonye igitego cyatsinzwe na

Abdoulazizi Harerimana ndetse Kiyovu Sports itangira Kwizera ko yatsinda umukino.

ku munota wa 84, APR FC yakoze izindi mpinduka, Seidu Dauda Yussif ava mu kibuga hinjira Mamadou Sy. 


Ku munota wa 90+1 w’inyongera, APR FC yabonye igitego cyo kwishyura, cyatsinzwe na Denis Omedi ndetse umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1. 





APR FC yagumye ku mwanya wa 2 n’amanota 38 inganya na Al Hilal, mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 5 n’amanota 32.

Related News