Dr. Mugemana Charles ubwo yashimirwaga imyaka 30 yari amaze avura Rayon Sports
Inkuru y’itabaruka ry’uyu munyabigwi wari umaze imyaka 31 avura ikipe ya Rayon Sports yamenyekanye ku mugoroba ku wa 13 Mutarama 2026, aho yari amaze igihe kirekire arwaye.
Nyuma yo kujya mu bitaro, Dr Mugemana Charles yagiye asurwa n’abantu batandukanye bari mu muryango wa Siporo, aho tariki 22 Ukwakira 2026 yasuwe n’abakinnyi ba Rayon Sports mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali ’CHUK’ igasaba abakunzi bayo kumusengera.
Yagize iti" Ikipe ya Rayon Sports yasuye umunyabigwi Dr. Charles MUGEMANA, umaze imyaka 31 yitangira Gikundiro nk’umuganga wayo.Ubu ari kwitabwaho ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).Turabasaba kumuzirikana mu masengesho no gukomeza kuba hafi y’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.Imana imukomeze, imuhe imbaraga."
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Rayon Sports, Dr.Mugemana Charles yavuze ko uretse kuba umukozi wa Rayon Sports yari asanzwe ari n’umukunzi wayo.
Ati"Muri Rayon Sports nagezemo nk’umukozi mu 1995 ariko na mbere yaho nari nsanzwe ndi umukunzi wa Rayon Sports nta umukozi."
Uretse kumara igihe kirekire avura ikipe ya Rayon Sports, Dr.Mugemana Charles ni umubyeyi w’umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha.
Dr.Mugemana Charles yitabye Imana azize uburwayi
Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Dr.Mugemana Charles mu bitaro bya CHUK

RAYON SPORTS FC