Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Twakinnye nk'ikipe ishaka kuva mu myanya ya nyuma- Umutoza wa Marine FC wanganyije na Gorilla FC

Twakinnye nk'ikipe ishaka kuva mu myanya ya nyuma- Umutoza wa Marine FC wanganyije na Gorilla FC

Umutoza Mukuru wa Marine FC, Rwasamanzi Yves, yavuze ko abakinnyi be bagowe cyane na Gorilla FC nk’ikipe nziza ariko iri gushaka uko yava mu myanya y’inyuma. 


Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 24 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 15 Werurwe 2026.


Gorilla FC yakinnye uyu mukino ishaka amanota atatu kuko yawugiyemo iri ku mwanya wa 14, aho yasabwaga gutsinda Marine FC, kugira ngo ibashe kongera amahirwe yo kutajya mu makipe ari munsi y’umurongo utukura.


Umukino wahuje Gorilla FC na Marine FC, watangiye ubona amakipe yombi yakinnye umukino mwiza, waranzwe no guherekanya, kwihuta, gukinira hasi, kurema uburyo bwiza bwabyara ibitego.


Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi nta yari yabasha kureba mu izamu ry’indi n'ubwo yakinaga neza.




Igice cya Kabiri cyatangiye n’ubundi amakipe yombi agerageza gushaka uko yayobora umukino, ndetse bigeze ku munota wa 75, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC, atsinda igitego kuri penaliti.


Ni igitego cyatumye abakinnyi ba Gorilla FC, bakanguka, bashyira imbaraga mu gusatira, ndetse biza kubahira kuko Khalifa Traore yahise yishyura igitego ku munota wa 81.


Iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, agabana amanota y’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League.


Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye nyuma y’umukino, Umutoza Mukuru wa Marine FC, Rwasamanzi Yves , yavuze ko abasore be bari bafite intego yo gutsinda n’ubwo bahuye na Gorilla FC, yari ifite impamvu ituma ishaka intsinzi.


Yagize ati “Abasore bagerageje, tubura igitego, twakinnye nk'ikipe nziza ishaka kuzamuka aho iri ngo ive mu myanya y’inyuma. Ni ikipe ifite abakinnyi beza gusa twumvaga ko tugomba kuyibuza umupira, abasore ntako batagize, ni kuriya byarangiye tunganyije.”




Ku rundi ruhande, Umutoza Mukuru wa Gorilla FC, Alain Kirasa, we yavuze ko n’ubwo abakinnyi be batabonye amanota atatu ariko bari baje biteguye kandi ashima ko bitwaye neza mu kibuga.


Yagize ati “Bagerageje gutanga ibyo bari bafite n'ubwo amanota atatu atabonetse. Nibyo twari tuyakeneye kuko tumaze imikino ine muri Rwanda Premier League tutabona amanota atatu ariko twahuye n’amakipe akomeye arimo Al Hilal SC na APR FC. Twizeye ko imikino iri imbere tuzayitsinda, ubu tugiye gukosora amakosa twakoze uyu munsi.”


Ibyavuye mu yindi yo kuri iki Cyumweru:


Kiyovu Sports 3-1 AS Kigali 


Muhanga FC 1-1 Mukura VS 


Imikino ya Rwanda Premier League, izakomeza kuri uyu wa Mbere, aho Gicumbi FC izakira Police FC, guhera Saa 17:00, mu gihe Rayon Sports izakira Al Merrikh SC, guhera Saa 20:30. Imikino yombi izabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Related News