Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Police FC yitwaye neza imbere ya Gicumbi FC ihagarika imikino umunani idatsinda

Police FC yitwaye neza imbere ya Gicumbi FC ihagarika imikino umunani idatsinda

‎Police FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, Police FC ishyira akadomo ku mikino umunani yikurikiranya yari imaze idatsinda muri Shampiyona.

‎Uyu mukino watangiye saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, watangiranye imbaraga, ubona amakipe yombi ari kwigana gusa Police FC ikanyuzamo ikagerageza kugera imbere y'izamu rya Gicumbi FC ndetse nayo ikanyuzamo igasatira.

‎Police FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 12 ku gitego cyatsinzwe na Ekeson Ekorie ku mupira mwiza wazamuwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’ acomekera Ekeson wari uhagaze wenyine maze Umunyezamu Ahishakiye Heritier ntiyamenya aho umupira uciye, Police FC iyobora umukino.

‎Ku ruhande rw'ikipe ya Gicumbi FC, yaherukaga gutsindwa na Al Hilal SC mu mukino uheruka wa shampiyona 5-0, nayo yahushije uburyo imbere y'izamu rya Niyongira Patience umunyezamu wa Police FC yitwara neza, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.


Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC, Kapiteni Nsabimana Eric asimburwa na Ndizeye Samuel mu bwugarizi. Ikipe y’Akarere ka Gicumbi yiminjiriyemo agafu itangira gusatira cyane arinako ibona amakoroneri ariko ntihagira ikivamo.

‎Ku munota 65 umunyezamu wa Police FC Niyongira Patience yahawe ikarita y'umutuku nyuma yo gutereka hasi imbere y'urubuga rw'amahina, rutahizamu wa Gicumbi FC Lola Kanda Moise, kandi ari umukinnyi wa nyuma, maze umutoza Benin Moussa akuramo Gakwaya Leonard ashyiramo umunyezamu Irankunda Mario, ndetse ahita anakora izindi mpinduka Ani Elijah na Kwitonda Alain baha umwanya Christian Ingabire na Emmanuel Okwi bakomeza gushaka igitego cyo kurangiza umukino.

‎Ku munota wa 83 myugariro wa Gicumbi FC Mutangana Derick yahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo nyuma y'ikosa yakoreye Emmanuel Okwi, maze umusifuzi Ngaboyisonga Patrick ahita amuha ikarita itukura anaha Police FC penaliti yatewe na Okwi ikubita umutambiko w'izamu uvamo maze abakinnyi ba Gicumbi FC bawushyira muri koroneri.




‎Umukino ugana ku musozo Umunyezamu wa Irankinda Mario yateye imupira imbere maze bamyugariro n' umuzamu bagongana na Okwi umupira habura uwukina ujya mu rushundura maze Police FC ibona igitego cya kabiri.


Mu monota y'inyongera Gicumbi FC yacuritse ikibuga ariko umunyezamu Mario agatabara, ku munota wa gatatu w'inyongera Niwenshuti Steven yatsindiye Gicumbi igitego cyo kwishyura, maze umukino urangira ari 2-1.

Related News