Marine FC yari yakiriye Mukura VS yayitsinze biyoroheye, rutahizamu wayo Mbonyumwami Taiba yuzuza ibitego 13 ndetse ayobora urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda y'icyiciro cya mbere.
Aya makipe yombi yakiniye kuri Stade Umuganda, umukino wo kwishyura kuri uyu wa gatandatu, tariki 21 Werurwe 2026.
Ku munota wa gatandatu Mukura VS yabonye koruneri itagize ikiyivamo ku mupira waruzamukanwe na Irumva Justin ba myugariro ba Marine FC bamubera ibamba.
Amakipe yakomeje kotsanya igitutu kugeza ku munota wa 18' ubwo rutahizamu Mbonyumwami Taiba yatsindaga igitego cya mbere cya Marine FC ku mupira yari ahawe na Menayame Ndombe.
Ku munota wa 35 Joseph Sackey wa Mukura VS yakoreye ikosa Ndombe mu rubuga rw'umuzamu, umusifuza avuga ko yigushije.
Ku munota wa 45 w'umukino Usabimana Olivier wa Marine FC yateye ishoti riremereye, umuzamu umupira awushyira muri koruneri
Kuri uwo munota Ishimwe Kevin yahaye umupira mwiza Sultan Bobo wa Marine FC umupira awutereka mu rushundura, igice cya mbere kirangira iyoboye n'ibitego 2 - 0.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46 Ishimwe Kevin wa Marine FC yazamukanye umupira yihuta agerageza gutera mu izamu ariko umuzamu wa Mukura VS awuvanamo byoroshe.
Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko agerageza gusatirana kugeza ku munota wa 64' ubwo Mbonyumwami Taiba yahamyaga ari rutahizamu udashidikanywaho yatsindaga igitego cya gatatu mu mukino, kuri we kiba icya kabiri mu mukino, ahita yuzuza ibitego 13 amaze gutsinda muri shampiyona.
Iki gitego cya Mbonyumwami yagitsinze ku mupira yari ahawe na Menayame Ndombe. Ku munota wa 71 Marine FC yinjije mu kibuga Bigirimana Alfan na Nkurunziza Setht basimbuye Bishira Latifu na Usabimana olivier bari bamaze kugira ikibazo cy'imvune.
Marine FC yakomeje kotsa igitutu Mukura VS kugeza ku munota wa 80' ubwo yabonaga uburyo bwo gutsinda igitego cya kane ariko umunyezamu ababera ibamba.
Ku munota wa 81 nabwo Marine FC Nizeyimana Mubarak na Niyonkuru Hashimu binjiye mu kibuga basimbuye Ndombe na Taiba.
Ku munota wa 83 Joseph Sackey wa Mukura VS yateye umupira mwiza, inyuma gato y'umurongo ugabanyamo ikibuga mo kabiri atsinda igitego cy'impozamarira.
Iminota 90 y'umukino yarangiye ari ibitego 3-1, ndetse umusifuzi wa Kane yongeraho iminota ine itagize iminduka ikora ku kinyuranyo cy'ibitego.
Marine FC yasoje umukino wayo wa 25 n'amanota 36 iguma ku mwanya wa munani izakurikizaho kwakirwa na Al Hilal SC tariki 06 Mata 2026, mu gihe Mukura VS nayo yakinaga umukino wa 25 yakomeje kuguma ku mwanya wa 6 n'amanota 37 izakurikizaho kwakirwa na AS Kigali tariki 03 Mata 2026.