Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Umusifuzi Jabo Aristote wanze igitego cya APR FC yahanwe
APR FC APR FC

Umusifuzi Jabo Aristote wanze igitego cya APR FC yahanwe

Umusifuzi wo ku ruhande Jabo Aristote wanze igitego cyatsinzwe na APR FC mu mukino wa shampiyona yanganyijemo na Al Merrikh yahagaritswe imikino ine adasifura.


Ibi byemerejwe mu itangazo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri aho ryavuze hasanzwe iki gitego cyaranzwe hashingiwe ku cyemezo cyitaricyo aho Jabo Aristote yavuze ko habayeho kurarira.

Ryagize riti" Komisiyo y’imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa 19 Mutarama 2026 isuzuma imisifurire ku mukino wahuje APR FC na El Merrikh SC (umukino wabaye ku wa 18/01/2026) mu marushanwa ya Rwanda Premier League, yasanze ku munota wa 88’ w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri (2nd assistant referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira."

FERWAFA yakomeze ivuga ko "Kubera iryo kosa, komisiyo y’imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote ahagaritswe gusifura imikino ine (4).FERWAFA izakomeza guharanira ubutabera, ubunyangamugayo n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda."

Iki gitego cyanzwe na Jabo Aristote cyari gitsinzwe na Dauda Yussif Seif ku mupira Ruboneka Jean Bosco yari amuhaye agaterera ishoti rikomeye hanze y’urubuga rw’amahina ariko umusifuzi avuga ko hari abakinnyi ba APR FC bari baraririye.

Itangazo rya FERWAFA