Adama Bagayogo wari umukinnyi wa Rayon Sports na Musengo Tansele wakiniraga Police FC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Kenya, berekeje muri AS Kigali.
Amakipe atandukanye akomeje kwitegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko izatangira tariki ya 30 Mutarama 2026, kandi AS Kigali ikaba ari imwe mu zitaritwaye neza.
Mu kongera imbaraga mu bakinnyi isanganywe, yamaze kwegukana Adama Bagayogo ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu, cyangwa akaba yasatira izamu anyuze mu mpande.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Mali wavuzwe mu makipe arimo Etincelles FC, ntiyari akibona umwanya uhagije muri Rayon Sports, ndetse bikaba byashoboraga guhumira ku murari nyuma y’aho izaniye abandi bakinnyi bashya, imusaba kujya gushaka ahandi yerekeza.
Undi mukinnyi wageze muri AS Kigali ni Rutahizamu Tansele Mosengo Tchik ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanyuze mu Rwanda ubwo yakiniraga Gorilla FC.
Tansele Mosengo Tchik yerekeje muri Police FC yo muri Kenya, ariko ntiyahirwa ahitamo kugaruka mu Rwanda, aho yagiriye ibihe byiza dore ko yari umwe mu bagenderwagaho ubwo yakinaga no muri Kiyovu Sports.
Nubwo uyu mukinnyi yerekeje mu Ikipe y’Umujyi wa Kigali, yari yagiye muri Kenya ari intizanyo ya Gorilla FC.
Amakuru ava muri AS Kigali avuga ko "Biteganyijwe ko aba bakinnyi bombi bazatangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 26 Mutarama 2026". Bazasanga abandi barimo Gedeon Ndonga Bivula wakiniraga Etincelles.
AS Kigali yatandukanye na Jesus Moloko Ducapel wagiye muri Mbeya City yo muri Tanzania, iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Adama Bagayogo watandukanye na Rayon Sports ni umukinnyi mushya wa AS Kigali

AS KIGALI