Ni umunsi wa mbere wa BK Pro League, aho Amagaju FC yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Stade ya Kamena.


Etoile de l’Est ni mwe mu makipe abiri aheruka kamuka mu cyiciro cya mbere aho yazamukanye na Sunrise FC.


Ku ruhande rwa Amagaju FC, Umutoza Nshimiyimana Canisius ni mushya ndetse no kuri Etoile de l’Est, Mbarushimana Shaban nawe ni mushya.


Umukino watangiye utinzeho gato kuko watangiye saa harenzeho iminota ine, utangira wihuta cyane ku ruhande rwa Etoile de l’Est ari nako irusha cyane Amagaju FC mu kibuga hagati binyuzemo mu bakinnyi barimo Abraham Agoe na Iyabivuze Osée.


Ku munota wa 25, Etoile de l’Est yabonye uburyo bwa mbere aho Seiri Arigumaho yateye ishoti Nicolas Sebwato akarikuramo .


Amagaju FC yarushwaga cyane mu minota 35, Umunyezamu Sebwato yongeye gukuramo umupira Nyandwi Theophile yamuteye akawushyira muri koruneri atagize icyo itanga .


Mu minota 40, Amagaju FC nayo yakangutse atangira guhererekanya umupira mu kibuga hagati, binyuze kuri Jordan Dimbumba na Ayirala Samson ariko Umunyezamu wa Etoile de l’Est, Muhawenayo Gad na ba myugariro be bakomeza guhagarara neza.


Igice cya mbere cyarangiye amakipe anyanyije 0-0.

Mu gutangira igice cya kabiri, Amagaju FC yatangira ingufu ari naho Irutingabo Jean Boris wakinaga mu kibuga hagati yatangiye kwisanzura atera amashoti menshi akomeye, Jordan Dimbumba nawe yatangiye gutanga imipira miremire yateshaga umutwe ba myugariro ba Etoile de l’Est.


Ibi byatumye ku munota wa 52, Amagaju FC afungura amazamu nyuma y’aho Jordan Dimbumba yari amaze guha umupira Tuyisenge Pacifique nawe ahita atsinda igitego ahagararanye na myugariro ba Etoile de l’Est.


Kuva ku munota wa 53, Etoile de l’Est yasatiriye Izamu rya AmagajuFC ari nako Mbarushimana Shaban akora impinduka, byageze igihe aha umwanya Armel Gyslain nawe agerageza amahirwe biranga .


Iminota 90 yarangiye maze Bigabo Frank na Rulisa Patience bari bayoboye umukino bumvikana ko bongeraho iminota itanu y'inyongera.


Ku munota wa kane winyongera Ayirala Samson yakorewe ikosa mu rubuga rw'amahina, Bigabo Frank atanga penaliti yaje guterwa neza n’Umunyezamu wa Amagaju FC, Nicolas Sebwato wari wagize umukino mwiza . Umukino urangira Amagaju FC itsinze ibitego bibiri ku busa bwa Etoile de l’Est.


Muri uyu mukino, Umumyezamu wa Amagaju FC, Sebwato Nicholas ni we watowe nk'umukinnyi wahize abandi muri uyu mukino.


Ku munsi wa kabiri wa BK Pro League, Amagaju FC azajya gusura Gicumbi FC kuri Stade ya Gicumbi mu gihe Etoile de l’Est izakira AS Kigali kuri Stade ya Ngoma.