Ikipe ya Gorilla FC yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2026-2027, itsinda Kiyovu Sports igitego 1-0 mu mukino ufungura sBK Pro League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

‎Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 05 Nzeri, watangiye Saa Moya z'umugoroba, maze amakipe yombi atangira ashaka igitego. Hakiri kare cyane ku munota wa kane, Gorilla FC yabonye koruneri bateye neza maze Sunday Inemest aterekamo umutwe mwiza umunyezamu James Desire abura aho umupira ugiye.

‎Nyuma yo gutsindwa igitego Urucaca rwabaye nk'urukangutse rutangira gukina neza bifashishije abakinnyi bo hagati mu kibuga barimo Uwimana Yakubu, Nsanzimfura Keddy na Hakim Hamiss ariko imipira batanze igarurwa n'ubwugarizi bwa Gorilla FC bwarimo, Mussa Omar na Issah Yakubu.

‎Ku munota wa 40 iyi kipe yambara ubururu n'umweru yakoze impinduka ikuramo Masudi Narcisse hinjiramo Himbazwa Jean René nyuma y'ikibazo cy'imvune yagize, maze igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Gorilla FC Ishimwe Thierry hinjiramo Irakoze Darcy maze ikomeza kuyobora umukino cyane cyane hagati mu kibuga.

‎Umutoza wa Kiyovu Sports yagerageje gukora impinduka muri 11 yari yabanje mu kibuga kugira ngo ashake itsinzi ariko bikomeza kwanga, Nsanzimfura Keddy, Kirongozi Richard na Kagayo Shaban bavuye mu kibuga hinjiramo Sharif Bayo, David Gihozo na Harerimana Abdoulaziz bakomeza gusatira.


Mu mpera z'umukino Urucaca rwagerageje uburyo bwo gushaka igitego harimo umupira watewe na Harerima Abdoulaziz ufata umutambiko w'izamu ndetse n'umupira umunyezamu Cuzuzo Aimé Gael yashyize muri koroneri uvuye ku mupira w'umuterekano watewe na Byiringiro David.

‎Uyu mukino waranzwe no guhangana cyane warangiye Gorilla FC itsinze igitego 1-0 ibona amanota yayo ya mbere muri uyu mwaka w'imikino.‎