Kigali, Rwanda
UPDATES
MARINE FC vs Al-Merrikh SC • Today 15:00 | AS MUHANGA vs GASOGI UNITED • Today 15:00 | GICUMBI FC vs AMAGAJU FC • Today 15:00 | POLICE FC vs AS KIGALI • Today 18:30 | BUGESERA FC: Bugesera FC yihagazeho imbere ya APR FC mu mukino w’ishiraniro | Kiyovu Sports yafashe umwanya wa gatanu itsinze Mukura VS | GORILLA FC: Gorilla FC yabonye amanota yari ikumbuye | RAYON SPORTS FC: Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibona intsinzi nyuma y'imikino ine idatsinda | APR FC: APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Gasogi United   •   MARINE FC vs Al-Merrikh SC • Today 15:00 | AS MUHANGA vs GASOGI UNITED • Today 15:00 | GICUMBI FC vs AMAGAJU FC • Today 15:00 | POLICE FC vs AS KIGALI • Today 18:30 | BUGESERA FC: Bugesera FC yihagazeho imbere ya APR FC mu mukino w’ishiraniro | Kiyovu Sports yafashe umwanya wa gatanu itsinze Mukura VS | GORILLA FC: Gorilla FC yabonye amanota yari ikumbuye | RAYON SPORTS FC: Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibona intsinzi nyuma y'imikino ine idatsinda | APR FC: APR FC yafashe umwanya wa mbere itsinze Gasogi United
Brig Gen Deo Rusanganwa uyobora APR FC yavuze ku bakinnyi be bari gushakwa n’andi makipe
APR FC APR FC

Brig Gen Deo Rusanganwa uyobora APR FC yavuze ku bakinnyi be bari gushakwa n’andi makipe

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko kugeza ubu nta kipe irabandikira igaragaraza ko yifuza umukinnyi w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu nubwo hari amazina menshi agarukwaho ko yifuzwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda.

Niyigena Clément na Daouda Yussif Seidu bavugwa muri Al-Hilal SC, Ruboneka Bosco na Byiringiro Gilbert bakavugwa muri Al-Merrikh, Mamadou Sy muri Simba SC naho Denis Omedi bikavugwa ko yifuzwa muri Malaysia.

Aganira na IGIHE, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko nta busabe barakira bw’ikipe igaragaza ko yifuza umukinnyi ndetse n’abagerageje kubavugisha banyuze mu gikari kandi nta gaciro iyi kipe yabihaye.

Ati “Iyo hari ikipe ishaka umukinnyi, yandikira ikipe abarizwamo ikamusaba mu buryo bwemewe. Kugeza ubu nta baruwa irava mu ikipe itubwira ko ishaka umukinnyi wacu. Abaza ni abaca mu gikari kandi tubifata nk’ubutekamutwe, APR ntabwo ari uko ikora, abo ntabwo tubemera. Ibindi tubyumva mu binyamakuru.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bari kugana ku mpera y’amasezerano yabo muri uyu mwaka w’imikino, Chairman wa APR FC yavuze ko bashaka kuzaganira na bo ariko bazashingira ku bo abatoza bazagaragaza ko bazakenera mu mwaka w’imikino utaha.

Ati “Ibyo bireba ubuyobozi cyane, ndabizi nanjye. Tuzareba abo tuganira na bo. Umutoza aragaruka mu minsi nk’ibiri, hamwe n’abandi batugira inama mu by’umupira, twicare dutangire kuganira na bo. Abatoza ni bo bazaduha raporo ariko turizera ko imikino yo kwishyura izatangira tubigeze kure.”

Mu bakinnyi bazasoza amasezerano ku mpera z’uyu mwaka w’imikino harimo abanyezamu Ishimwe Pierre na Ruhamyankiko Yvan, ba myugariro Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu na Aliou Souané, Ruboneka Bosco na Lamine Bah bakina hagati ndetse na Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert basatira izamu.

APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 28 Mutarama 2026, ihura na AS Kigali mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari.

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yavuze ko nta kipe irabandikira igaragaza ko yifuza kugura umukinnyi wabo

Bamwe mu bakinnyi APR FC igenderaho bari kugana ku musozo w'amasezerano