Ni umukino w'Umunsi wa 32 wa BK PRO LEAGUE, aho Mukura yari yakiriye Bugesera FC bakanganya ibitego 2-2.


Bugesera FC niyo yatangiye isatira izamu rya Mukura kuko ku munota 3’ Bugesera FC yabonye Koroneri yatewe na Akipeseli Naibe ntiyagira icyo itanga

 

5’ Bugesera FC yakomeje gusatira cyane ku buryo bwiza Byishimo Valua yateye mu izamu ujya hanze y’izamu.

 

8’ Bugesera FC yafunguye amazamu ku mupira mwiza Iracyadikunda Eric yazamuye umuzamu wa Mukura akuwukuramo nabi ugasanga Nshimiyimana Darcy agahita awushyiza mu nshundura

 

11’ Niyonizeye Fred wa Mukura vs yakubise umutambiko wizamu.

 

12’ Joseph sackey yatunguye umuzamu Twagirayezu Aman gusa umupira unyura hejuru y'Izamu

 

19’ Mukura yongeye guhusha uburyo , Irumva Justin yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina ariko ba myugariro ba Bugesera FC bawumwambura neza

 

20’ Irumva Justin wa Mukura vs yongeye gutungura umuzamu Twagirayezu Aman ahita awufata neza.

 

25’ Boateng Mensah yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, myugariro Clement John wa Bugesera FC amukorera ikosa anahabwa ikarita y'umihondo gusa uyu mupira w'umuterekano watewe na Niyonizeye Fred yahise awutera hejuru y'izamu.

 

34’ Mukura yongeye guhusha uburyo ku mupira Waturutse kwa Irumva justin , ukabura uwushyira mu izamu.

 

40’ Buateng Mensah yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye hagati mu kibuga.

42’ Clement John wa Bugesera FC yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu Tuyizere Jean LUC umupira awukuramo neza .

 

45’ iminota 45 yarangiye hongerwaho iminota 2 y’inyongera gusa itagize icyo itanga igice cya mbere kirangira Ari igitego kimwe cya Bugesera FC cyatsinzwe na Nshimiyimana Darcy ku munota wa 8 ku 0 bwa Mukura vs.

 

 

46’ Mukura yagurutse ishaka kwishyura, Samuel Pingpong ahusha uburyo bukomeye cyane nubwo Umusifuzi yari yamusifuye ko yaraririye.

 

 

Ku munot wa 47 Mukura yangiwe igitego cyari gitsinzwe na Boateng Mensah gusa Umusifuzi asifura ko cyatsinzwe Boateng Mensah yakoreye ikosa myugariro wa Bugesera.

 

Ku munota wa 53’ Samuel Pingpong yahushije uburyo bwiza babazwe ku mupira Irumva Justin yamuhaye Samuel Pingpong Ari kumwe n' umuzamu Wa Bugesera FC ariko Samuel pimpong akawihera Twagirayezu Aman.

 

61’ Mukura vs yabonye koroneri yahise iterwa na Samson Aayilal gusa ba myugariro ba Bugesera FC bahise bawukuramo neza.

 

65’ Mukura yishyuye igitego cyatsinzwe na Samson Ailala biturutse ku mupira w'umuterekano yatewe neza na Niyonizeye Fred ugasanga Samson Ayilara Aho yari Ari ahita ashyira umupira ku mutwe umuzamu Twagirayezu Aman abura Aho umupira unyuze uruhukira mu nshundura.

 

Ku munota wa 66’ Iradukunda Elie Tatou yahushije uburyo bwabazwe Ari kumwe n'umuzamu Wa Bugesera ariko Twagirayezu Aman ahita akuramo ishoti ryari ritewe na Iradukunda Elie Tatou.

 

 

Ku munota 69’ Bugesera FC yabonye igitego cya 2 gitsinzwe nanone na Nshimiyimana Darcy ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umupira uruhukira mu nshundura!

 

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ,aho ku munota wa 71,akomeza no gukora amakosa menshi mu kibuga mwo hagati .

 

Ku munota wa 84’ BUGESERA FC yakoze impinduka 2 havamo Byishimo Valua na Apseli Naebe hinjira Dukundane Pacific na Rwibitso !

 

87’ Bugesera FC yongeye gusimbuza havamo Clement John hinjira Rugangazi Prosper

 

89’ Mukura vs yabonye koroneri iterwa na Elie Tatou gusa umuzamu Twagirayezu Aman awusubiza nanone muri Koroneri nayo itagize icyo itanga.

 

90’ hongeweho iminota 4 ku minota 90 yari yarangiye!

 

93’ Mukura vs yabonye koroneri Tuyishime Emmanuel apasanya na Niyonizeye Fred ba myugariro ba Bugesera FC bawusibiza muri koroneri yatewe na nanone Tuyishime Emmanuel, mu kavuyo kenshi Samuel pimpong ashyira ku mutwe umupira uruhukira mu nshundura amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2 umukino unarangira gutyo.

 

Nyuma yuyu mukino Mukura VS yagumye ku mwanya wa 7 n'amanota 45 ku rutonde rwa shampiyona rw'agateganyo mu gihe Bugesera FC yo yafashe umwanya wa 9 n'amanota 40 ku rutonde shampiyona rw'agateganyo