Mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC ifashijwe na Chancelor Menge Ndong na Karenzo Alex, yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-1.

Gorilla FC yatangiye umukino iri hejuru ndetse ku isegonda rya 56 yari ibonye igitego cya Mbere cyatsinzwe na Chancelor Menge Ndong ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Omar ukina hagati mu kibuga.

Mu minota itanu yakurikiyeho, Rutsiro FC yokejwe igitutu bituma Gorilla FC ibona koruneri eshatu ariko nta kinini zatanze.
Ku munota wa 11, Arigo Obus Godspower yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Masudi Narcisse.
Uko iminota yicuma, ni ko Rutsiro FC yagendaga igaruka mu mukino, ariko ba myugariro ba Gorilla FC bakomeza kuba beza.
Ku munota wa 24, Irakoze Darcy yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa yari akoreye Mumbele Malikidogo Jonas.
Rutsiro FC yahise irihana yihuta n’ubundi umupira ucishwa ku ruhande rw’ibumoso rwakinagaho Jonas ariko Mussa Omar arenza umupira wavuyemo koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 30, Gorilla FC yabonye igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Karenzo Alex ku mupira mwiza yari ahawe na Akayezu Jean Bosco.

Gorilla FC ikimara gutsinda ibitego bibiri, yatangiye kugumana umupira biciye kuri Irakoze Darcy, Nduwimana Frank, Nizeyimana Omar na Chancelor Ndong wari mwiza ku ruhande rw’imbere.
Ku munota wa 43, ikipe itozwa na Kirasa Alain, yashoboraga kubona igitego cya Gatatu ariko umupira Nduwimana Frank yashoboraga gutera mu izamu, awuha Narcisse utawubyaje umusaruro.
Igice cya Kabiri kigitangira, abatoza bombi bahise bakora impinduka, Gorilla FC yakuyemo Karenzo Alex wasimbuwe na Ndikumana Landry.
Ku ruhande rwa Rutsiro FC yo yakoze impinduka ebyiri ikuramo Mutijima Gilbert na Mugemana Selemani, basimburwa na Kwizera Bahati Emilien na Mumbele Mbusa Jéremie.
Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rutsiro, yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura ibitego ndetse ku munota wa 46 ihita ibona izamu ku gitego cyatsinzwe na Mumbele Mbusa Jéremie ku mupira mwiza yari ahawe na Arigo Obus Godspower.
Ku munota wa 64, Kirasa Alain yongeye gukora impinduka, akuramo Chancelor Menge Ndonga na Irakoze Darcy, basimburwa na Kanamugire Roger na Mudeyi Mussa Saleh.
Rutsiro FC ikibona igitego cya mbere, cyayihaye imbaraga ndetse itangira gukina imipira myinshi yaganaga imbere iciye kuri Mumbele Mbusa na Mumbele Jonas.
Ku munota wa 64, Niyonkuru Gustave utoza Rutsiro FC, yongeye gukora impinduka akuramo Arigo Obus wasimbuwe na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ wari uje kongera imbaraga mu gice cy’ubusatirizi.
Ikipe y’i Rutsiro yatangiye kurusha Gorilla FC bigaragara, ndetse itangira gukinira mu gice cya yo imipira myinshi ariko ba myugariro ba Kirasa bakomeza kuba beza.
Ku munota wa 67, Mudeyi Mussa yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Kwizera Bahati Emilien, ariko rihanwe na Mumbele Mbusa ntibyagira icyo bitanga.
Ku munota wa 71, Akayezu Jean Bosco yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma kujya kurengura ariko agatinza umukino.
Nyuma yo gushyamirana cyane bitewe n’amakosa menshi yakorwaga n’abakinnyi ba Gorilla FC, umusifuzi wayoboye umukino, yetetse amakarita y’umuhondo Bizimana Destin wa Rutsiro FC na Mercy Duru Ikena wa Gorilla FC.
Rutsiro FC yakoze impinduka za nyuma ku munota 76, ikuramo Maniriho Destin wasimbuwe na Sunzu Bonheur Mende.
Rutsiro FC yari yakoze impinduka eshanu, yakomeje gusatira cyane Gorilla FC ishaka igitego cyo kwishyura ariko ikipe bakinaga ikomeza kuba nziza.
Ku munota wa 84, Gorilla FC yashoboraga kubona igitego cya Gatatu ariko umupira wari utewe mu izamu na Masudi Narcisse uca ku ruhande rw’izamu.
Kirasa Alain yakoze impinduka za nyuma ku munota wa 89, akuramo Nduwimana Frank wasimbuwe na Mbaga Patrick.
Mu minota ine y’inyongera, Akayezu Jean Bosco yeretswe ikarita ya Kabiri y’umuhondo yavuye iy’umutuku nyuma y’ikosa yari akoreye Nizeyimana Jean Claude.
Ku munota wa Kabiri w’inyongera muri ine, Mumbele Mbusa wa Rutsiro FC yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Mbaga Patrick.
Iminota 90, yarangiye Gorilla FC yegukanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’ibitego 2-1.
Ni amanota yatumye ihita ifata umwanya wa 10 n’amanota 22 mu gihe Rutsiro FC yo yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 14 n’umwenda w’ibitego 10.
.jpeg)
.jpeg)

GORILLA FC