Rwanda Premier League yakomezaga ku mukino wa 19 aho ikipe ya As Muhanga yari yakiriye Gasogi United mu mukino warangiye banganiyije igitego 1-1 kuri Stade y'Akarere ka Muhanga.
Ku munota wa 10 w'umukino AS Muhanga yafunguye izamu ku mupira watewe na Rutahizamu Niyonizeye Telesphore hanze y'urubuga rw’amahina rw'umunyezamu wa Gasogi United, Ndagijimana Leandre.

Uyu mukino wakomeje kugenda ukinirwa mu kibuga hagati aho ikipe yakiriye yawihariraga kuri ndetse ikagenda ihusha uburyo bwinshi bw'ibitego kuri rutahizamu Twizerimana Onesme.
Ku munota wa 30 habonetse uburyo bwa Gasogi United bwagombaga kuvamo igitego birangira umupira uciye hanze y'izamu ariko bakomeza gukina neza ndetse hagenda haboneka imipira y'imiterekano itigeze ifasha iyi kipe gutsinda.
Muri rusange igice cya mbere cyarangiye AS Muhanga irusha Gasogi United ndetse yabonye ikarita y'umuhondo yahawe umukinnyi ukina inyuma Kevin Pascal Nshimiye Rugwiro.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zigana ariko Gasogi United ikora impinduka yinjizamo Niyigena Ebenezel wahinduye imikinire ya Gasogi United.
Ku munota wa 57 w'umukino umukinnyi wa As Muhanga Twizerimana Onesme yabonye uburyo bufunguye imbere y'izamu ariko umupira awutera hanze.
Ikipe ya Gasogi United yaje kuzamukana umupira, ku munota wa 64 Niyongira Danny atsinda igitego ku burangare bwa ba myugariro ba AS Muhanga bari aroba umuzamu igitego kiba kirinjiye.

Umukino wongeweho iminota 6 urangira nta kipe ibashije gutwara amanota bayagabana ku gitego 1-1.



AS MUHANGA