Amagaju FC yagabanye amanota na Gicumbi FC nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League waberaga kuri Kigali Péle Stadium.
Gicumbi FC yafunguye amazamu ku munota wa 30 binyuze mu gitego cyatsinzwe na myugariro Masiri Luendo Claude wabyaje umusaruro koruneri yari itewe na Ndikumana Arteta. Iki gitego cyishyuwe na myugariro Bakaki Shafiki ku munota wa 63.
Ni umukino waranzwe n'ibihe bibiri ku mpande zombi kuko abakinnyi ba Gicumbi FC bagaragaje gukina neza igice cya mbere mu gihe igice cya kabiri cyagaragaje ukwisubiraho kw'abakinnyi b'Amagaju FC binyuze mu gusimbuza mu buryo bukurikirana.
Imbaraga abakinnyi ba Gicumbi FC bagaragaje mu ntangiriro z'umukino byashobokaga ko bari kubona igitego hakiri kare kuko Ku munota wa 18, Gicumbi FC yashoboraga kubona igitego nyuma y'uko umupira wari utewe na Rubuguza Jean Pierre ugaruwe na Lola Kanda Moise mu gihe umunyezamu Ndiho Agape yari yamaze gusohoka mu izamu. Amahirwe nk'aya kandi yabonetse ku munota wa 21 n'ubundi Lola Kanda umupira arawurenza.
Abakinnyi b'Amagaju FC bagaragaje intege nke mu mikinire kuko batigeze babona amahirwe afunguye imbere y'izamu rya Gicumbi FC ryari ririnzwe na Ndiho Agape.
Mu ntangiriro z'igice cya kabiri, habayeho gusimbuza ku ruhande rw'Amagaju FC, kapiteni Dusabe Jean Claude aha umwanya Iradukunda Daniel mu gihe nyuma y'iminota 15 hongeye kubaho impinduka, Muhayimana Martin asimburwa na Gloire Shaban Salomon.
Nyuma y'iminota itatu gusa (63') nibwo Amagaju FC yahise ibona igitego cyavuye mu buryo abakinnyi bazamutse bose bakinira hafi y'urubuga rw'amahina birangira habayeho igihe Shafik Bakaki yisanze ari wenyine ku mupira ahita atera mu izamu.
Nyuma y'iyi minota yabonetsemo igitego, Amagaju yagaragaje ubushake bwo gushaka ikindi gitego bigera ku munota wa 70 ubwo Twizeyimana Innocent yahushaga igitego nyuma yo gutera umupira ugafata umutambiko w'izamu.
Mu minota 15 ya nyuma, impande zombi zaranzwe no gusimbuza, Koue Jean Junior na Sebagenzi Cyrille binjiye mu kibuga basimbura Kalala Christian na Kambanda Emmanuel ku ruhande rw'Amagaju FC naho Niyonsaba Eric ahabwa umwanya na Ndikumana Arteta watanze umupira wabyaye igitego cya Gicumbi FC.
Nyuma y'inota ryabonetse kuri buri ruhande, Gicumbi FC yahise igira amanota 22 mu mikino 19 mu gihe Amagaju FC ifite amanota
14 mu mikino 19.
Amagaju FC yanganya umukino wa kabiri yikurikiranya ari igitego 1-1 kuko iheruka kunganya na Marines FC muri ubwo buryo, umukino wa cyenda itabona amanota atatu yuzuye.
Gicumbi FC yabonye inota rimwe nyuma y'uko iheruka gutsindwa na Musanze FC ibitego 3-0.

Ubwo hazaba hakinwa umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League, Gicumbi FC izasura Marines FC i Rubavu tariki 15 Gashyantare mu gihe Amagaju FC izaba yakiriye AS Kigali kuri uwo munsi.
AMAGAJU FC