Ikipe ya Mukura VS yanganyije na Gasogi United, mu mukino w’uminsi wa 20 wa shampiyona.
Uyu mukino warimo ihangana, Mukura VS yawutangiye yiharira umupira ndetse ikina neza kurusha Gasogi United. Igice cya mbere nta bikorwa bidasanzwe byabayemo gusa Mukura VS yakomeje gusatira ndetse igice cya mbere kirangira imaze gutera imipira itatu iboneza mu izamu.
Igice cya kabiri cyatangiye n’ubundi Mukura VS ubona ifite gahunda y’igitego ndetse iza gufungura amazamu ku munota wa 50 ku gitego cyatsinwe na Mutsinzi Patrick.
Mukura VS yakomeje guhusha ibitego byinshi nk’ikipe yari mu mukino. Gasogi United nayo yanyuzagamo ikagera imbere y’izamu. Ku munota wa 78 byaje kuyihira aho Douglas Ochoko yatsinze igitego cyo kwishyura ku burangare bwa ba myugariro b’Ikipe yo mu Ntara y’Amajyepfo.
Iminota 90 yaje kurangira nta mpinduka zibaye, amakipe yombi anganya igitego 1-1ndetse uyu mwaka w’imikino urangira Mukura itabashije gutsinda Gasogi muri shampiyona.

.jpeg)
Mukura yagumye ku mwanya wa karindwi n’amanota 31 mu gihe Gasogi United iri ku mwanya wa 11 n’amanota 24.