Amakuru Kigali Today yemerewe n’ubuyobozi bw’iyi kipe ni uko uretse umutoza mukuru Niyongabo Amars wirukanwe, yanajyanye n’abungiriza be bose bafatanyaga barimo Nduwimana Pablo wari wungirije wa mbere , Peter Ismael wari umutoza wa kabiri wungirije, Hategekimana Abdallah wongereraga abakinnyi imbaraga ndetse na Hassan Djumaine watozaga abanyezamu.
Umutoza Niyongabo Amars yirukanwe yaburaga amezi atandatu ngo amasezerano ye arangire kuko yari kurangirana n’uyu mwaka w’imikino. Muri aya masezerano hari harimo ko yagombaga gusoza shampiyona ikipe iri ku mwanya wa gatanu ariko ubuyobozi bukaba bwabonye bidashoboka bitewe nuko ikipe ihagaze kugeza ubu.
Uyu mutoza kandi yari yasabwe kubaka ikipe y’abakinnyi beza ihatana ibyo atagezeho bijyanye n’umusaruro afite dore ko yahawe byose agahabwa uburenganzira bwo kwigurira abakinnyi. Nduwimana Pablo wari umutoza wungirije we yirukanwe hadashije igihe kinini ku masezerano kuko yasinye imyaka ibiri muri Kanama 2025 mu gihe kandi amaze iminsi yaravunitse atari no gutoza.
Amagaju FC yirukanye abatoza bose mu gihe yitegura kwakira APR FC mu mukino usoza imikino ibanza ya shampiyona uteganyijwe kubera i Muhanga kuri uyu wa Gatatu gusa ikaba iteganya ko uyu mukino uzatozwa n’umutoza wo mu ikipe y’abatoza ikazashaka umutoza mukuru mushya mu mikino yo kwishyura
Kugeza ubu Amagaju FC ari ku mwanya w 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 12 mu mikino 16 amaze gukina.
Nubwo yavunitse Nduwimana Pablo ari mu batoza birukanwe n’Amagaju FC
AMAGAJU FC