Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Dr Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana
RAYON SPORTS RAYON SPORTS

Dr Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Kuri uyu wa Kabiri, Dr Mugemana Charles wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports yitabye Imana azize uburwayi.


Dr. Mugemana Charles ubwo yashimirwaga imyaka 30 yari amaze avura Rayon Sports

Inkuru y’itabaruka ry’uyu munyabigwi wari umaze imyaka 31 avura ikipe ya Rayon Sports yamenyekanye ku mugoroba ku wa 13 Mutarama 2026, aho yari amaze igihe kirekire arwaye.

Nyuma yo kujya mu bitaro, Dr Mugemana Charles yagiye asurwa n’abantu batandukanye bari mu muryango wa Siporo, aho tariki 22 Ukwakira 2026 yasuwe n’abakinnyi ba Rayon Sports mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali ’CHUK’ igasaba abakunzi bayo kumusengera.

Yagize iti" Ikipe ya Rayon Sports yasuye umunyabigwi Dr. Charles MUGEMANA, umaze imyaka 31 yitangira Gikundiro nk’umuganga wayo.Ubu ari kwitabwaho ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).Turabasaba kumuzirikana mu masengesho no gukomeza kuba hafi y’umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.Imana imukomeze, imuhe imbaraga."

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Rayon Sports, Dr.Mugemana Charles yavuze ko uretse kuba umukozi wa Rayon Sports yari asanzwe ari n’umukunzi wayo.

Ati"Muri Rayon Sports nagezemo nk’umukozi mu 1995 ariko na mbere yaho nari nsanzwe ndi umukunzi wa Rayon Sports nta umukozi."

Uretse kumara igihe kirekire avura ikipe ya Rayon Sports, Dr.Mugemana Charles ni umubyeyi w’umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha.

Dr.Mugemana Charles yitabye Imana azize uburwayiDr.Mugemana Charles yitabye Imana azize uburwayi

Ubwo ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Dr.Mugemana Charles mu bitaro bya CHUK