Umukino w'umunsi wa 23 wahuje Musanze FC na Mukura Victory Sports et Loisirs, warangiye ikipe ya Mukura VS itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe n'umunya-Ghana; Joseph Sackey. Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu 07-Werurwe-2026, ukabera kuri Stade Ubworoherane.
Igice cya mbere cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, aho rutahizamu unyura ku mpande w'ikipe ya Musanze, Tuyisenge Pacifique yagoye cyane myugariro wa Mukura Alvin Rushami ubwo yagiye amucenga cyane, akamusubira ndetse agahindura imipira myinshi itigeze ibyazwa umusaruro na bagenzi be ba Musanze FC.
Ku rundi ruhande, umunya Ghana-Boateng Mensah yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 12 w’umukino ariko rikurwamo neza n'umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi cyane nka Shaolin, bityo igice cya mbere kirangira impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri nacyo cyatangiranye imbaraga ku mpande zombi, ahanini bigizwemo uruhare na ba rutahizamu banyura mu mpande b'ikipe ya Mukura VS barangajwe imbere na Iradukunda Elie Tatou. Ku munota wa 64 ku mupira wari utakajwe na ba myugariro ba Musanze, Joseph Sackey wari wagenzuye neza ko umunyezamu ‘Shaolin’ adahagaze mu mwanya we, yafashe icyemezo atera ishoti riremereye, Shaolin wari uhagaze nabi akeka ko umupira uterekeza mu izamu, ariko atungurwa no gusanga igitego cyamaze kwinjira.
Musanze FC yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, ikora impinduka zo kongeramo abarimo Nonso Charles na Christivie Bioko, abakinnyi bahaye akazi gakomeye ubwugarizi bwa Mukura VS ariko umukino wasifuwe na Mulindangabo Moise, urangira Mukura VS itsinze igitego 1-0
Umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino ni Joseph Sackey, watsinze igitego cyiza cyane cyagennye n'uko umukino urangira, agatera amashoti abiri hanze y'izamu, ndetse yaka abo bahanganye imipira 10 yashoboraga guteza ibibazo ubwugarizi bwa Mukura VS.
Umunsi wa 23 usize ikipe ya Mukura VS igize amanota 37 ku mwanya wa gatanu mu gihe Musanze FC yagumye ku mwanya wa munani n’amanota manota 33.