Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Bugesera FC yashimangiye umwanya wa 10 itsinze Gasogi United

Bugesera FC yashimangiye umwanya wa 10 itsinze Gasogi United

Igitego cyo mu gice cya kabiri cyatsinzwe na Clement John cyafashije Bugesera FC gutsinda Gasogi United 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Werurwe 2026.


Gasogi United yari yakiriye umukino, ni yo yabonye uburyo bwa mbere hakiri kare ariko umupira watewe na Ndikumana Danny witambikwa na myugariro wa Bugesera FC.


Ubundi buryo bukomeye bwabonetse ni umupira watewe na Ngono Guy Hervé ku munota wa 16, uca hejuru y’izamu mu gihe n’undi yateye ku munota wa 25 wagiye ku ruhande.




Umunyezamu wa Bugesera FC, Daouda Ibrahima Baleri, yakuyemo umupira ukomeye watewe na Kokoete Ibioko ku munota wa 34 mbere y’uko Clement John atera umupira wakuwemo na Ndagijimana Léandre nyuma y’umunota umwe, usubijwemo na Sadick Sulley, uyu munyezamu yongera kuwukuramo.


Umunyezamu wa Gasogi United yongeye kuyifasha gusoza igice cya mbere itinjizwe igitego, akuramo umupira wa Umar Abba ku munota wa 40 n’uwa Sadick Sulley nyuma y’iminota itatu.


Bugesera FC yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, yafunguye amazamu ku munota wa 53 ku gitego cyinjijwe na Clement John arobye umunyezamu Ndagijimana Léandre, nyuma yo guherezwa na Umar Abba.


Nyuma y’iminota ibiri, Bugesera FC yashoboraga kubona ikindi gitego, Ndagijimana akuramo undi mupira ukomeye watewe na Sadick Sulley mbere y’uko Mwisha Joel agerageza ubundi buryo bwasubijwe inyuma n’umutambiko w’izamu.




Gasogi United yasatiriye mu minota ya nyuma, ariko abakinnyi bayo barimo Douglas Ochoko bananirwa kubyaza umusaruro uburyo butandukanye babonye. 


Gutsinda uyu mukino byatumye Bugesera FC ishimangira umwanya wa 10 n’amanota 31 mu gihe Gasogi United yagumanye amanota 26 ku mwanya wa 11.

Related News