Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Gorilla FC yatsinze Gicumbi FC, isatira Gasogi United

Gorilla FC yatsinze Gicumbi FC, isatira Gasogi United

Gorilla FC yatsinze Gicumbi FC igitego kimwe ku busa, mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona. 


Umukino rukumbi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele stadium, warangiye Gorilla FC yitwaye neza ndetse yuzuza amanota 26 ku rutonde rwa shampiyona. 


Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa 15:00, aho Gicumbi FC yari yakiriye Gorilla FC yashakaga gutsinda umukino wayo wa mbere mu mikino 5 iheruka. 


Umukino watangiye amakipe yombi asatirana dore ko ari amwe mu makipe azwiho gukina umupira ubereye ijisho.


Ku munota wa 9 gusa, rutahizamu wa Gorilla FC Chancalor Mengue, yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Gicumbi FC ariko umunyezamu Ahishakiye Hertier umupira awukuramo neza cyane. Bwari uburyo bwa mbere bukomeye bwari bubonetse ku mpande zombi. 


Amakipe yombi yakomeje gukina ariko acungana ku jisho ariko Gorilla FC ikanyuzamo igashota mu izamu n’ubwo ntacyo byatanze. 


Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibonye igitego, amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa. 



Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Alain Kirasa yakoze impinduka 2 akura mu kibuga Ndikumana Frank na Masudi Narcisse hinjira Rutonesha Hesbon na Mosengwo Tansele.


Umutoza yashyizemo aba bakinnyi ngo akomeze hagati ndetse biza kumuhira.


Ku munota wa 61 Gicumbi FC nayo yakoze impinduka, Niwenshuti Steven ava mu kibuga hijira Ruhumuriza Manzi.


Nyuma y’iminota 2 gusa, Ku munota wa 63, Uwimana Kevin yaje kubonera igitego Gorilla FC ku mupira wa kufura yavuye ku ikosa ryari rikorewe Mosengwo ndetse aba ariwe uyiterera, ubundi Uwimana ashyiraho umutwe umunyezamu wa Gicumbi FC ntiyamenya aho umupira uciye.


Ku munota wa 70 Gorilla FC yabonye andi mahirwe y’igitego ku mupira watewe na Irakoze Darcy ariko Ahishakiye awukuramo ujya muri Koroneri. 


Gicumbi FC nk’ikipe yakiriye yakomeje kwishamo ibisubizo byatuma yishyura, ku munota wa 70 umutoza Bisengimana Justin yakuye mu kibuga Ndikumana Arteta asimburwa na Niyongira Danny. 


Danny ntabwo byatinze kuko ku munota wa 83 yaje gutera ishoti rigana mu izamu rya mbere rya Gicumbi FC, ariko Muhawenayo Gad umupira awufata neza cyane. 




Umukino waje kurangira nta bundi buryo bw’igitego bobonetse, Gorilla FC yegukana amanota 3 yari ikeneye cyane. 


Gorilla FC yahise ifata umwanya wa 12 waruriho Gicumbi FC, aho yahise igira amanota 26, mu gihe Gicumbi yasubiyeho inyuma umwanya umwe ikaba iya 13 n’amanota 25.

Related News