Ni umukino w'umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League, wabereye kuri Stade ya Bugesera, maze Bugesera FC yongera kwerekana ubushongore mu mikino yo mu rugo.
Amakipe yombi yatangiye umukino asa n'ayigana kuko mu minota icumi ya mbere nta buryo bukomeye bwari bwakabaye mu mukino uretse guhererekanya umupira bya buri kanya ariko imipira ya nyuma ntigere neza ku bataha izamu ngo bakore igikwiye.
Gusa ku munota wa 12, Bugesera FC yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uhinduwe na Aki Naibe, Umar ABBA ashose mu izamu, umuzamu Ndikuriyo Patient awufata neza. Muri iyo minota Bugesera FC yakomeje gusatira ibonamo uburyo bubiri bwashoboraga kuvamo igitego ariko biranga.
Ibi byakanguye abakinnyi ba AS Kigali, ku munota wa 24, Iyabivuze Osée aterera kure umupira nyuma yo guhererekanya neza bagenzi ariko Dauda Baleri ababera ibamba.
Bongeye kubona ubundi buryo, umupira Ntirushwa Aime yari agerageje guha Gedeon Bendeka ariko Ntakirutimana Theotime arawurenza ujya muri koruneri, yaje yaterwa nabi ntiyabyarira umusaruro AS Kigali.
Nyuma gato ku munota wa 40, Bugesera yaje kubona uburyo bukomeye bwanashoboraga kuvamo igitego ariko Onyeabor Franklin arikuramo. Muri iyo minota Bugesera FC yakomeje gusatira ariko igitego kirabura, igice cya mbere kirangira ari ubusa k'ubusa ku mpande zombi.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, ku ruhande rwa Bugesera FC havamo Kaneza Augustin hinjiramo Sadick Sulley, ku ruhande rwa AS Kigali havamo Adama Bagayogo hinjiramo Rucogoza Eliasa.
Ku munota 53, Aki Naibe yabonye igitego cya mbere cya Bugesera ku makosa ya ba myugariro ba AS Kigali barimo Franklin Onyeabor na Dusingizimana Gilbert, ubundi abafana ba Bugesera bajya mu bicu.
AS Kigali yahise ihinduka 3, ku munota wa 61, Sunday Inemest, Tuyisenge Arsene na Mitima Isaac binjiriyemo rimwe basimbura Gedeon Bendheka, Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Dusingizimana Gilbert, ubundi ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Bugesera FC bumwe bukajya hanze, ubundi umuzamu Dauda Baleri akabukuriramo ku murongo.
Umukino ujya kurangira ku munota wa 90, Bugesera FC yari yongereyemo imbaraga hagati mu kibuga, yahanahanye neza umupira maze Byishimo Valois acomekera umupira neza Sadick Sulley, nawe nta kindi yakoze yohereza mu izamu ishoti rikomeye umupira uruhukira mu rushundura.
Abasifuzi bongereyeho iminota ine, itagize icyo itanga maze Bugesera yegukana intsinzi y’ibitego 2-0. no mu kibuga byasaga n'aho abakinnyi ju mpande zombi bari bamaze kwakira ko Bugesera iri butware amanota atatu. Ni na ko byaje kugenda, umukino urangira Bugesera FC itsinze AS Kigali ibitego 2-0 by'umunya-Nigeria Aki Naibe n'Umunya-Ghana Sadick Sulley.
Ni umukino wa gatatu wa Rwanda Premier League Bugesera FC itsinze yikurikiranya nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 n'uwo yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1. Iyi ntsinzi yatumye Bugesera FC izamuka ku mwanya wa 10 n’amanota 34.