Ni umukino w'umunsi wa 28 wa BK Pro League wabereye kuri Stade ya Kamena aho Mukura VS yari yakiriye APR FC.

”Ž

”Žku munota wa gatatu w'umukino, Djibril Ouatarra yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa Mukura VS maze Nisingizwe Christian amutereka hasi, umusifuzi atanga penaliti yatewe na Djibril Ouatarra ariko ayitera hanze.

”Ž

”ŽKu munota wa 10, Mukura VS yabonye koruneri ariko ntiyagira icyo itanga

”Ž

”ŽKu munota wa 21 Mukura VS yabonye umupira w'umuterekano ku ikosa ryakorewe Samson Ayirala, utewe na Iradukunda Elie Tatou ariko ujya hanze

”Ž

”ŽKu munota wa 23, APR FC yazamukanye umupira Byiringiro Gilbert awuhinduye habura uwushyira ku mutwe

”Žku munota wa 35, umunyezamu wa APR FC, Ruhamyankiko Yvan yinjiye mu kibuga asimbuye Adolphe wavunitse.

”Ž

”ŽKu munota wa 37 Mukura VS yabonye koruneri, umupira wazamukanywe na Mutsinzi Patrick ariko Niyomugabo Claude arawurenza.


”ŽIminota 45 isanzwe y'umukino yarangiye ari 0-0. Umusifuzi wa kane, Irafasha Emmanuel yongeyeho iminota itandatu itaragize icyo itanga.

”Ž

”ŽKu munota wa 49, APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Djibril Ouatarra ku mupira mwiza yahawe na Hakim Kiwanuka.


Nyuma y’iminota itatu gusa Mukura VS yatsinze igitego cyatsinzwe na Mutsinzi Patrick ku mupira yari ahawe Niyonzima Eric ariko umusifuzi Mulindangabo Moise avuga ko habayeho kurarira.

”Ž

”ŽAPR FC yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira Byiringiro Gilbert yari azamukanye, awuhindura mu rubuga rw'amahina maze Joseph Sackey awufungira Hakim Kiwanuka.

”Ž

”ŽKu munota wa 60 gusa Mukura VS yabonye koroneri gusa ntiyagira icyo itanga.

”Ž

”ŽKu munota wa 62, APR FC yatsinze igitego cya gatatu cyinjijwe na myugariro Nduwayo Alexis ku mupira wari uturutse muri koruneri.

”Ž

”ŽKu munota wa 63, Mukura VS yakoze impinduka, Samuel Pimpong Na Jordan Dimbumba binjiye mu kibuga basimbuye Ayirala Samson na Hakizimana Zuberi

”ŽAPR FC yayo yakoze impinduka ku munota wa 68, Denis Omedi na Mamadou Sy binjiye mu kibuga basimbuye Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.

”Ž

”ŽKu munota wa 85 APR FC yakoze impinduka, William Togui na Dauda Yusif basohotse mu kubuga hinjiramo Ngabonziza Pacifique na Iraguha Hadji

”Ž

”ŽKu munota wa 86 Ruboneka Jean Bosco yateye ishoti riremereye hanze y'urubuga rw'amahona ariko umunyezamu wa Mukura VS, Sebwato Nicholas awushyira muri koruneri

”Ž

”ŽRutahizamu Djibril Ouatarra yazamukanye umupira ku munota wa 88 ateye ishoti rigonga igiti cy'izamu rivamo.

”Ž

”ŽUmukino warangiye APR FC ibonye amanita atatu ku bitego bitatu bwa Mukura VS.


APR FC yatsinze uyu mukino yahise igira amanota 55 ku mwanya wa kabiri ,Mukura Victory Sports yahise igira amanota 41 ku mwanya wa 7.


Ku munsi wa 29 APR FC isakirwa na Rayon Sports muri Stade Amahoro naho Mukura Victory Sports izakire Rutsiro kuri Stade ya Kamena.