Ni umukino woroheye Al Hilal SC kuko igice cya mbere cyawo cyarangiye ifite ibitego 4-0 byabimburiwe n’icyatsinzwe na Girumugisha Jean Claude ku munota wa 12. Ubwo iki gitego cyatsindwaga nyuma yacyo Kigali Pele Stadium yabuze umuriro ariko ugaruka nyuma y’iminota 12 umukino urakomeza. Ku munota wa 19 w’umukino Al Hilal SC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Adama Coulibali ku munota wa 19, Emmanuel Flomo watsindaga igitego cye cya cumi muri shampiyona atsinda icya gatatu ku munota wa 23 mu gihe Ousmane Diouf yatsinze icya kane ku munota wa 29, igice cya mbere kirangira ari ibitego 4-0.

Amagaju FC yagaragazaga intege nke ari nako bimeze muri shampiyona yose muri rusange, yatsinzwe igitego cya gatanu ku munota wa 50 gitsinzwe nanone na Adama Coulibali, iyi kipe inatsindwa icya gatandatu ku munota wa 57 gitsinzwe na Girumugisha Jean Claude abasore bose batsindaga ibitego bibiri muri uyu mukino. Ku munota wa 66 Adama Coulibali yatsinze igitego cye cya gatatu mu mukino cyari icya karindwi muri rusange ku ikipe ya Al Hilal SC.
Adama Coulibali yashyizemo agashinguracu mu minota y’inyongera atsinda igitego cya munani cyari icya kane cye ku giti cye. Gutsinda uyu mukino byatumye Al Hilal SC igira amanota 29 mu mikino 13 imaze gukina mu gihe isigaje imikino ine kugira ngo isoze imikino ibanza ya shampiyona.


Al Hilal SC