Uyu mukino watangijwe n’umunota wo kwibuka Dr Mugemana Charles wari umuganga wa Rayon Sports uherutse kwitaba Imana, watangiye utuje cyane ubona amakipe yombi akinira hagati, ahererekanya byoroshye ariko ikipe ya Al Hilal SC ikanyuzamo igasatira izamu rya Rayon Sports ryari ririzwe na Mugisha Yves.

Ikipe ya Rayon Sports yinjiye muri uyu mukino yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 umutoza Bruno Ferry yari yabanje mu kibuga bakina na APR FC ku mukino w’igikombe kiruta ibindi, aho umunyezamu Mugisha Yves yasimbuye Kwizera Olivier naho Ndikumana Asman asimburwa na Tambwe Ngongo Gloire.
Nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye imbere y’izamu rya Rayon Sports, ku munota wa 12 ikipe ya Al Hilal yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Elhadj Madicke Kane ku mupira wavuye muri koroneri urenga abakinnyi usanga Petrus Aprocius ahagaze wenyine, awuzamuramo maze batsinda igitego cya mbere ari nako iki gice cyarangiye.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Al Hilal SC maze ikomeza kotsa igitutu ikipe ya Rayon Sports, ku munota wa 54 ihita itsinda igitego cya kabiri cyatsizwe na Girumugisha Jean Claude, maze ikomeza kuyobora umukino.
Ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka Serumogo Ali asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel, ariko ikipe ya Al Hilal ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports ku munota wa 59 Yahoud Omer Taha atsinda igitego cya gatatu.

Nyuma yo gukora impinduka ikinjizamo Iradukunda Pascal na Ishimwe Fiston, ikipe ya Gikundiro yocyeje igitutu Al Hilal SC, ku munota wa 85 igeragejmza uburyo bukomeye Bienvenue Joachim awuteretse ku mutwe umunyezamu wa Al Hilal SC, Sofiane Farid awushyira muri koroneri ariko ntihagira ikivamo.
Umukino uri kugana ku musozo umusifuzi wa kane Dushimimana Eric yashyizeho iminota itanu y’inyongera maze ku munota wa gatanu w’inyongera Girumugisha Jean Claude atsinda icyanyuma maze umukino urangira ari 4 - 0.
Jean Claude Girumugisha yishimira igitego
Abafana ba APR FC bari baje gushyigikira Al Hilal SC






Al Hilal SC