Rayon Sports ikomeje guhura n’ibihe bitari byiza nyuma yo kunanirwa kwegukana intsinzi i Muhanga, aho yanganyije na Mukura Victory Sports igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona.
Uyu mukino wakiniwe kuri Stade ya Muhanga ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026, watumye Gikundiro imara imikino ine yikurikiranya itabonye amanota atatu, ibintu bikomeje gutera impungenge no gutenguha abakunzi bayo.
Rayon Sports yari yinjiriye uyu mukino ifite intego yo kwisubiza icyizere nyuma yo kunganya na Al-Merrikh SC mu minsi ishize. Yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego hakiri kare.
Ku munota wa mbere, Faustin Likau yateye ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu, naho ku munota wa cyenda, Tambwe Gloire yabonye amahirwe meza ariko umunyezamu wa Mukura VS, Tuyizere Jean Luc, awushyira muri koruneri.
Mukura VS na yo ntiyari yaje kwihererana, kuko yakomeje kugaragaza umukino urimo guhangana. Ku munota wa 48, Iradukunda Elie Tatou yafunguye amazamu atsinda igitego cyiza kuri coup-franc yateye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Kwizera Olivier ananirwa gukuramo uwo mupira.
Ibyishimo bya Mukura VS byabaye iby’akanya gato, kuko ku munota wa 49 Rayon Sports yahise yishyura igitego ibifashijwemo na Bayisenge Emery watsinze n’umutwe ku mupira wa coup-franc watanzwe na Aziz Dao.
Nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe, umukino warushijeho kugenda ku muvuduko wo hejuru, amakipe yombi akomeza gushaka igitego cyabaha intsinzi.
Rayon Sports yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 55, ubwo Fall Ngagne yateraga ishoti rikomeye ariko Tuyizere Jean Luc yongera kwitwara neza arirwanya.
Mukura VS na yo ntiyacitse intege, kuko ku munota wa 60 Iradukunda Elie Tatou yateye umupira uca hafi y’igiti cy’izamu.
Mu minota ya nyuma, amakipe yombi yakoze impinduka mu bakinnyi ashaka uko yabona igitego cya kabiri, ariko amahirwe arayabura.
Mu minota y’inyongera, Mutsinzi Patrick wa Mukura VS yabonye amahirwe akomeye nyuma y’uko Kwizera Olivier asohotse nabi, ariko ananirwa kuyabyaza umusaruro, umukino urangira nta gihindutse ku ntsinzi.
Uku kunganya kwatumye Rayon Sports irangiza imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 26, irushwa amanota icyenda na Al-Hilal SC iyoboye urutonde kandi ifite imikino ibiri y’ibirarane.
Ku ruhande rwa Mukura VS, yo yasoreje imikino ibanza ku mwanya wa gatandatu n’amanota 27.
Umusaruro wa Rayon Sports ukomeje kudahura n’ibyifuzo by’abafana bayo, dore ko iheruka gutsinda AS Muhanga, nyuma igatsindwa na APR FC na Al-Hilal SC, mbere yo kunganya na Al-Merrikh SC na Mukura VS.
RAYON SPORTS FC