APR FC yasoje umukino ari abakinnyi 10, yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Rwanda Premier League nyuma yo gutsinda Gasogi United ibitego 3-0.
Uyu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu.
APR FC yatangiranye imbaraga ishaka igitego hakiri kare, ariko Hakim Kiwanuka ananirwa kubyaza umusaruro uburyo bwo ku munota wa kabiri n’uwa karindwi, aho yagowe n’umunyezamu Ndagijimana Léandre

Uyu mukinnyi w’Umunya-Uganda yafunguye amazamu ku munota 12, atsinda igitego cye cya mbere muri Rwanda Premier League ya 2025/26 nyuma kuroba umunyezamu Ndagijimana, ku mupira mwiza yahawe na William Mel Togui.

APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego, ariko Djibril Ouatara na Togui bagorwa no kubyaza umusaruro uburyo babonye.
Ku munota wa 39, Umunya-Burkina Faso Memel Dao na we yatsinze igitego cye cya mbere muri Rwanda Premier League, icya kabiri cya APR FC, ku mupira wari ukuwemo n’umunyezamu wa Gasogi United nyuma yo guterwa na Ouattara.


APR FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga guhera ku munota wa 56 ubwo Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu yahabwaga ikarita itukura akubisa inkokora umukinnyi wa Gasogi United.
Cheikh Djibril Ouattara watsindaga igitego cye cya gatatu muri uyu mwaka w’imikino, yashimangiye intsinzi ku munota wa 74, atsinda igitego cya gatatu cy’ikipe ye kuri penaliti yatanzwe ubwo Bugingo Hakim yari agushijwe mu rubuga rw’amahina.


Umukino warangiye ari ibitego 3-0, APR FC ifata umwanya wa mbere n’amanota 36, irusha inota rimwe Al-Hilal SC ya kabiri.
APR FC