APR FC yanganyije na Al Marrikh SC
Wari imukino w’umunsi wa 15 wa Rwanda Premier League 2025-2026 ,aho ikipe ya APR FC yakiriyemo ikipe ya Al Merrikh SC ikomoka mu gihugu cya Sudani , mu mukino wabereye kuri stade Amahoro ku isaha ya saa cyenda zuzuye. Ni amakipe yombi yinjiye mu mukino akurikiranye ku rutonde rwa shampiyona aho ikipe ya APR FC yari ku mwanya wa gatatu n’amanota 32 ikurikiwe na Al merrikh SC yo yari ifite amanota 30. Umukino watangijwe n’ihembwa ry’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu cyumweru cya 13 cya Rwanda Premier League wabaye Byiringiro Jean Gilbert ’Kagege’.

Muri uyu mukino umutoza wa APR FC, yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga ,aho myugariro Aliou Souane yari yasimbuye Niyigena Clement na Ruboneka Jean Bosco wari wasimbuye Umunya-Ghana Dauda Yussif.Igice cya mbere cyatangiye Ikipe ya Al Merrikh SC isatira bikomeye kuko uko iminota yagendaga ikipe ya APR FC nayo yanyuzagamo igasatira binyuze muri ba rutahizamu bayo barimo Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert, gusa kutabyaza umusaruro uburyo amakipe yombi yagiye abona bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Al Merrikh SC isatira bikomeye ariko umunyezamu Ishimwe Pierre akuramo imipira myinshi yaganaga mu izamu.Ku munota wa 74 APR FC yakoze impinduka Dauda Yussif asimbura Memel Raouf Dao na Denis Omedi winjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Gilbert.Nyuma y’iminota itandatu ikipe ya Al Merrikh SC nayo yakoze impinduka ishyiramo Moussa Moise Camara winjiye asimbuye Razafimalo Gilles ,ari nako APR FC yinjizagamo Hakim Kiwanuka wasimbuye Djibril Ouattara wari wahushije ibitego bibiri byabazwe. Ku munota wa 87 ikipe ya APR FC yabonye igitego cyanzwe, ku mupira w’umuterekano Ruboneka Jean Boscon yahereje Dauda Yussif wateye ishoti rikomeye riruhukira mu izamu , ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayemo kurarira.

Kwanga iki gitego ku musifuzi Jabo Aristote ntabwo byashimishije abakunzi ba APR FC ndetse n’abakinnyi, dore ko nyuma y’iminota itanu y’inyongera umukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota anganyije 0-0, kapiteni Claude Niyomugabo agahita ajya ku musifuzi wanze igitego gusaba ibisobanuro byahise bituma abashinzwe umutekano bahita bajya mu kibuga gufasha abasifuzi kugira ngo basohoke mu kibuga ndetse n’umukino izakina na Al Hilal SC.
Kunganya uyu mukino, byatumye APR FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 33 aho ikurikiwe na Al Marrikh SC ku mwanya wa kane n’amanota 31 mu gihe isigaje gukina na Al Hilal SC naho Al Merrikh SC ikaba izakina na Rayon Sports tariki 21 Mutarama 2026 kuri Stade Amahoro.

Abasifuzi basohotse mu kibuga bacungiwe umutekano kubera igitego cya APR FC cyanzwe
Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo yafashwe n’abakinnyi bagenzi be ubwo yajyaga kureba umusifuzi
Abakunzi ba APR FC ntabwo bari bishimye nyuma y’umukino
Claude Niyomugabo aganira n’umusifuzi wa kane Umutoni Aline nyuma y’umukino
Umutoza wa Al Merrikh SC Darko Novic yakina APR FC yatozaga umwaka ushize






APR FC